RIB yaburiye abakorera Ubutekamutwe hafi ya 'Banki n'ibiro by'Ivunjisha'

Oct 1, 2025 - 22:55
RIB yaburiye abakorera Ubutekamutwe hafi ya 'Banki n'ibiro by'Ivunjisha'

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], rwasabye Abaturarwanda kugira amakenga mu gihe bagannye Serivise za Banki cyangwa iz'Ibiro by’ivunjisha.

RIB yabigarutseho nyuma y’uko hafashwe itsinda ry’abatekamutwe bakoresha amayeri yo kubeshya abantu bakabambura.

Itangaza aya makuru, RIB yavuze ko aba batekamutwe basirisimbya kuri za Banki n'Ibiro by'Ivungisha, bategereje abakoresha izi Serivise.

Iyo babonye umuntu uje gukora kimwe muri ibi bikorwa, baramwegera bakigaragaza nk’abashaka kumuganiriza cyangwa kumufasha, ako kanya umwe agahita yigira nk'utazi imikorere yo kuvunjisha cyangwa akavuga ko afite Amadovize menshi.

Uwo bashaka kwiba, bamwereka igifurumba cy’ibibapuro by’umweru byafashwe nk’Amadolari, hejuru bakagerekaho inoti imwe nyayo, iyo bamaze kubigenza batyo, bamusaba kubafasha kubavunjira Amafaranga, bamubwira ko nawe azunguka. 

Iyo amaze kwemera, bahita bamushishikariza kujya kuvunjisha ku Biro byemewe, ariko mu nzira bakamwambura cyangwa bakamucika.

Abafashwe barimo, Nkurunziza John wiyita Shumbusho Sumaile, Dushimiyimana Emmanuel ukunze kwiyita Christian na Gatongore Issa.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko aba bantu atari bwo bwa mbere bakurikiranweho uburiganya, cyane ko muri 2018, Gatongore Issa na Dushimiyimana Emmanuel bakatiwe imyaka itanu bazira kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya. Nyuma bakaza gufungurwa muri 2023.

Mu 2024, Nkurunziza John, yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe usubitse.

Nyuma yo kwerekwana abafatiwe muri ibi Byaha, RIB yasabye Abaturage kwirinda abo bataziranye baza bigize abashaka kubafasha cyangwa babizeza inyungu zidasobanutse.

Umuvugizi w'Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira yagize ati:“Turashishikariza buri wese waba yarahuye n’uburiganya nk’ubu, gutanga ikirego kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo cyangwa indi iri hafi ye kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe. Turashimira kandi abakomeje kuduha amakuru kugira ngo abakora ibi byaha bahanwe.”

 Amafoto

Dr. Murangira yasabye Abaturage kugira amakenga

Abafatiwe muri ubu Butekamutwe, byabaye Insubiracyaha.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0